Kanada

Ibendera rya Kanada
Ikarita ya Kanada
Peyto Lake-Banff NP-Canada
Basílica de Notre-Dame, Montreal, Canadá, 2017-08-11, DD 20-22 HDR

Kanada (izina mu Cyongereza no mu Gifaransa : Canada ) ni igihugu kinini cyane giherereye mu gice cyo mu majyaruguru y’umugabane wa Amerika ya Ruguru. Gikikijwe n’inyanja ya Atalantika mu burasirazuba, inyanja ya Pasifika mu burengerazuba n’inyanja ya Arikitika mu majyaruguru. Nicyo gihugu cya kabiri kinini ku isi mu buso nyuma y’u Burusiya, aho gifite ubuso bwa kilometero kare 9,984,670. Kanada ihana imbibe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu majyepfo no mu majyaruguru y’uburengerazuba, ukaba ariwo mupaka muremure ku isi.

Ubusanzwe Kanada yari ituwe n’abasangwabutaka kugera mu kinyejana cya 15 ubwo Abafaransa n’Abongereza bazaga kureba uko hameze. Nyuma baje kuhatura rero, mu nkengero za Atalantika. Abo basangwabutaka baje gushegeshwa bikomeye n’indwara zari ziturutse i Burayi, ubu hasigaye mbarwa.

Kuri ubu, iki gihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 31. Nicyo gihugu abantu bajya guturamo cyane, bikaba akenshi biterwa n’impamvu z’ubukungu cyangwa hakaba hari ababa basanzeyo abo bafitanye isano.


From Wikipedia, the free encyclopedia · View on Wikipedia

Developed by Nelliwinne