Mary Wambui ni umunyakenya uzwi mu mwuga w'ubucuruzi ndetse akaba ari n'umunyapolitiki. Yasimbuye uwahoze ari perezida Mwai Kibaki nk'umudepite mu Nteko ishinga amategeko kubwa Othaya kandi akora izo nshingano mu gihe cya manda imwe gusa yabaye guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2017. [1]
Wambui yagirizwa kuba yari umugore wa kabiri wa Kibaki nubwo nta gihamya ihari.[2] Umuryango wa Wambui wemezako Mwai yashakanye na Mary mu mwaka 1972 imbere y'amategeko yo mu migenzo ya Kikuyu ndetse ngo bombi banafitanye umwana w'umukobwa, witwa Wangui Mwai. Mu mwaka wa 2004 itangazamakuru ryatangaje ko bivugwako Kibaki afite umugore wa kabiri bashyingiranywe mu mategeko, Mary Wambui, n'umwana wabo w'umukobwa, witwa Wangui Mwai. Nyuma yuko ayo makuru yasakaye hanze, Ibiro bya perezida byasohoye itangazo ridasinyeho rivuga ko umuryango wa Kibaki ugizwe gusa n'umugore we, Lucy n'abana babo bane.[3] Mu mwaka wa 2009, Kibaki, aherekejwe n'umugore we Lucy Kibaki, batumije ikiganiro bari kumwe n'itangazamakuru bagirango bahamirize isi ko afite umugore umwe rukumbi.[4]
Mu kiganiro hamwe n'igitangazamakuru cyitwa The Standard cyanditswe ku ya 5 Mata 2007, Winnie yavuze ko we na Artur Margaryan, ukekwaho kuba ari umucuruzi ukomoka muri Arumeniya, bagamije kuzashyingiranwa mu gihe cy'ahazaza. [5]
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Kenya, Wambui yavuze ko afite abana batanu ariko yanze gutangaza amazina yabo bana.
{{cite web}}
: CS1 maint: url-status (link)Inyandikorugero:Dead Youtube links