| |||||
![]() |
U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika yo hagati mu karere k’ibiyaga bigari,munsi y,umurongo wa Koma y'isi.
Umurwa mukuru w’u Rwanda witwa Kigali. Iki gihugu gikunze kwitwa icy'imisozi igihumbi gikoresha indimi enye: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswayire. Ururimi gakondo rw'Abanyarwanda ni Ikinyarwanda.
Ubutegetsi bw'u Rwanda burigenga, ubuyobozi bufite intego igamije guteza imbere abaturage, kandi imiyoborere y'igihugu ntabwo ishingiye ku idini.
Ibirango by’igihugu cy’u Rwanda ni inkingi, ikimenyetso mpamo cy’inyandiko z' ubuyobozi, intego n’indirimbo y’Igihugu.
Intego y'Umutegetsi ni Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu.
Indirimbo y’Igihugu ni Rwanda Nziza.U Rwanda rugizwe n' uturere 30, intara 5, n'imirenge 416. U Rwanda kandi rufite abaturage million zisaga14 z'abaturage.